Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

Imali

Serivisi fatizo zitangwa mu ishami ry'Ubucuruzi,Amakoperative n'Iterambere ry'Umurimo

ITERAMBERE RY’UBUCURUZI N’IHANGWA RY’IMIRIMO

Inshingano ni uguhuza no kugenzura mu buryo bwa gihanga (strategic coordination) ibikorwa byose biteza imbere ubucuruzi n’imirimo bikorerwa ku rwego rw’Akarere binyuze muri gahunda ya Kora Wigire n'izindi gahunda zifasha guhanga umurimo.
 Ikubiyemo kuyobora itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’igenamigambi ry’Akarere rijyanye no guteza imbere ubucuruzi no guhanga imirimo, hagamijwe ko rijyana n’ibyihutirwa by’abaturage kandi rikagira uruhare mu kuzamura ubukungu no kongera akazi gahangwa.

Mu nshingano z’ingenzi harimo:

  • Gukurikirana no gusuzuma (monitoring and evaluation) gahunda zijyanye n’ubucuruzi n’akazi, hagamijwe kureba uko zishyirwa mu bikorwa no gufasha abafatanyabikorwa kuzivugurura zijyanye n’icyerekezo cy’iterambere ry’Akarere.
  • Gusesengura gahunda, imikorere n’imiyoborere by’abafatanyabikorwa batandukanye ku rwego rw’Akarere (nk’imiryango itari iya Leta, abafatanyabikorwa mu iterambere n’abikorera) hagamijwe kunoza ubufatanye, kwirinda gusubiramo ibikorwa, no kongera umusaruro. 

Iyi nshingano kandi ikubiyemo:

  • Gutegura no gutanga raporo ku nzego za Leta zibishinzwe nyuma yo kwemezwa n’inzego zibifitiye ububasha mu Karere, hubahirijwe ukuri, ubunyangamugayo n’amategeko.
  • Guhuza no guteza imbere ihuriro ry’abafatanyabikorwa batandukanye, harimo gushyiraho no gukoresha neza Access to Finance Forums (AFFs) hagamijwe korohereza abacuruzi kubona serivisi z’imari.
  • Gufasha mu guhuza ubucuruzi hagati y’ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs) cyangwa amakoperative n’ibigo binini, hagamijwe ubufatanye bufitiye inyungu impande zombi mu buryo burambye. 

Hari kandi:

  • Kumenya no guteza imbere amahirwe y’ubucuruzi afitiwe icyizere kinini mu Karere, kugira ngo ubukungu bwaho bukure bushingiye ku nzego zifite amahirwe menshi yo gutera imbere. 

Ku rwego rw’Ishami (Unit), iyi nshingano ikubiyemo:

  • Guhuza igenamigambi n’ingengo y’imari,
  • Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa,
  • Gutegura raporo z’imikorere,
  • Kuyobora no gukurikirana abakozi bose. 

Ikubiyemo kandi:

  • Gutegura imishinga igamije gushaka inkunga zinyongera zo guteza imbere ubucuruzi no kongera amahirwe y’akazi mu Karere.
  • Kugira I=inama Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ku bijyanye n’iterambere ry’ubucuruzi n’imirimo, afasha mu gufata ibyemezo bifatika no gushyiraho icyerekezo cyiza.
  • Ashyiraho kandi agakurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo gucunga no gusangira ubumenyi (knowledge management), hagamijwe guteza imbere imikorere, guhanga udushya no kunoza serivisi zitangwa.