VISI MEYA NIYONGIRA UZZIEL YAKURIKIRANYE IMIGENDEKERE Y’IGIHEMBWE CY’IHINGA
Visi Meya Ushinzwe iterambere ry’ubukungu bwana Niyongira Uzziel yakurikiranyev uko igihembwe cy’ihinga kiri kwitabirwa kuri site zitandukanye mu Mirenge, abihuza no kugenzura niba haba hari ubutaka budahinze kugira ngo nabwo buhingwe bityo umusaruro twiteze mu gihembwe cya mbere cy’ihinga uziyongere.
Kuwa 22 Nzeri, Umuyobozi w'Akarere wungirije Ushinzwe ubukungu bwana n’tsinda ayoboye, bakurikiranye ishyirwamubikorwa ry'igihembwe cy'ihinga cya 2026A ndetse n’uburyo site za FOBASI harimo gusurwa Imirenge ya Rukoma na Ngamba hasuwe FOBASI ya Karama/EPR, FOBASI (Food Basket Sites). Iyi gahunda ya FOBASI igamije kunoza imicungire y’ahantu hakoreshwa ubutaka hagamijwe kuzamura umusaruro w’ubuhinzi, gusagurira amasoko, no kuzamura abahinzi.
Abagize itsinda basuye site ya Kamuzi mu Kagari ka Murehe, Abahinzi bateguye ubutaka bari gutera imyaka. Aganira n'abaturage yasabye abaturage batarahinga guhinga vuba iki cyumweru kigasoza baramaze gutera bose bitarenze iminsi itatu uhereye uyu munsi kuwa 22/09/2025 kuko uko bigaragazwa n'amakuru atangwa na Meteo Rwanda imvura izacika kare bityo abahinzi bakwiriye kwitabira ihinga hakiri kare.
