UYU MWAKA W’INGENGO Y’IMARI WA 2025/2026 UBUYOBOZI BWAHIZE GUSHYIRA IMBARAGA MU BIKORWA BY’ISUKU.
Nkuko byakozwe mu mwaka ushize uyu mwaka ubuyobozi bwiyemeje gushyira ingufu mu bikorwa by’isuku n’isuku kuko bazi neza ko isuko ari isoko y’ubuzima kandi ko ubuzima buzira umuze ribwo twese duharanira.
Muri urwo rwego ubuyobozi bw’Akarere mu Mirenge inyuranye biyemeje gushyira imbaraga mu bikorwa by’isuku haba ahahurira abantu benshi, aho batuye, aho bagenda ndetse n’ahatangirwa serivisi zitandukanye; ibi bikazakorwa binyuze mu gitondo cy’isuku.
Muri iki cyumweru mu Murenge wa Kayenzi ku wa kabiri bazindukiye mu bikorwa by' igitondo cy'isuku mu ngo, ahahurira abantu benshi, muri santeri z'ubucuruzi, mu busitani mu rwego rwo gukomeza kwimakaza umuco w'isuku n'isukura hose.
Mu Murenge wa Mugina naho kimwe n’ahandi habaye igitondo cy’isuku muri santeri z’ubucuruzi n’ahandi hahurira abantu benshi. Hakozwe ibikorwa birimo gutoragura iyarara hirya no hino.
Nyuma y’ibi bikorwa habayeho inama zihuza abaturage n’ubuyobozi bashishikarizwa kugira isuku umuco. Haganiriwe no ku zindi gahunda za Leta zirimo kwitabira gahunda ya Ejo Heza igamije kwizigamira by’igihe kirekire, kwicungira umutekano, gushyira inka mu bwishingizi n’andi matungo, kwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.


