“Urugerero ruratangiye ntabwo turushoje kuko tugiye kubatuma”, Guverineri KAYITESI

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mme KAYITESI Alice, ubwo ku wa gatanu tariki 03 Kamena 2022 yasozaga ibikorwa by’Urugerero ku cyiciro cya 9 cy’Inkomezabigwi, yabwiye izi ntore ko mu by’ukuri urugerero rudashojwe ko ahubwo aribwo batangiye ibikorwa bagiye mu ngamba.

Umuyobozi w’Intara yagize ati” ntabwo mushoje ahubwo muratumwe gukomereza ibikorwa byanyu aho buri wese azaba aherereye mu mudugudu. Mufashe imiryango mubarizwamo kwiteza imbere, mwiteze imbere kandi ubushobozi burahari kuko ku Rugerero nzi neza ko mwahungukiye byinshi bizabafasha. Uyu muyobozi mu butumwa bwe kandi yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi kuba mwarahesheje ishema Intara ayoboye, bukabasha kwegukana Inka y’Indashyikirwa cy’ikimenyetso cyo kuyobora neza no gukukirikana ibikorwa by’Urugerero kuva rutangiye kuwa 14 Werurwe kugeza uyu munsi rushojwe.



Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw'Abanyarwanda n’inshingano Moboneragihugu Mme Clarisse MUNEZERO yavuze ko Akarere kakoze neza, kagategura uru rugerero rukanagenda uko bikwiye. Yashimye imirimo yakozwe irimo kubaka Ibiro by’Umudugudu wa TUNZA ifatanye n’irerero ryayo, kubaka uturima tw’igikoni, gukora imihanda, kubakira imiryango y’abatishoboye,… Yasabye izi ntore kuzarangwa n’ubupfura, gukomeza umuco wo gukunda igihugu nkuko babitojwe kandi buri gihe bagahora bashishikajwe no guharanira ineza y’igihugu cyabibarutse.

Uwavuz mu izina ry’izindi ntore, yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu ku kuba bwaratekereje kongera gukora urugerero nyuma y’igihe kirekire bigoranye kubera Covid19 yo yatumye ibikorwa byose bihuza abantu benshi bidashoboka gukorwa. Yavuze ko muri iri Torero bahigiye byinshi birimo amateka y’igihugu, kwihangira imirimo, indangagaciro zibereye umunyarwanda, Kirazira ziri mu muco nyarwanda, bize kandi gukorera hamwe nk’imwe mu nkingi yo kugera ku iterambere n’imibereho myiza igihugu cyifuza.


Ku rwego rw’Akarere, ibi birori byo gusoza urugerero byitabiriwe na Dr. NAHAYO Sylvere Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu bwana NIYONGIRA Uzziel, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe imibereho myiza Mme UWIRINGIRA Marie Josee, Abayobozi mu nzego z'umutekano zikorera ku Ntara no mu Karere, Abafatanyabikorwa banyuranye bose bagize uruhare rukomeye mu mitunganyirize y’itozwa ry’uru rugerero rwatumwe uyu munsi gukomereza ibyo rwatojwe aho buri wese azaba ari.
Ni ibirori Akarere ka Kamonyi kashyikirijwe igihembo cy’Inka y'Indashyikirwa kagenewe na Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, kubera ko kahize utundi Turere mu mitoreze no bikorwa by’ubwitange uru rugerero rwakoze bityo Kamonyi ikaba yarabaye iya mbere(1) mu Ntara y'Amajepfo, ku rwego rw’Igihugu ikaba yarabaye iya gatatu (3).