ABAKOBWA 20 BIZE KUDODA BAHAWE IBIKORESHO BYO KWIHANGIRA UMURIMO
Mu Murenge wa Rugalika, Akagari ka Nyarubuye, uyu munsi Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza Mme UWIRINGIRA Marie Josee yitabiriye umuhango wo gushyikiriza ibikoresho abakobwa 20 bize umwuga w’ubudozi mu rwego rwo kubafasha kwihangira umurimo.
Ni abana baturuka mu miryango itishoboye ibikoresho byatanzwe ku bufatanye bw'Akarere na GIFTS RWANDA yari ihagarariwe na Mme MUKANYARWI Brigitte.
-Uyu muhango witabiriwe n'Abaterankunga ba GIFTS Rwanda baturuka muri USA, umuryango GIFTS RWANDA ukaba washimiwe ibikorwa bitandukanye ufasha mu iterambere ry’umuryango.
Aba bagenerwabikorwa bashimiye cyane uyu muryango, bavuga ko nabo icyo bashyize imbere ari umurimo kugira ngo bakomeze mu iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.

