Urubyiruko rwibukijwe gukomeza kugira umuco w’ubukorerabushake

Ubwo urubyiruko rugera kuri 375 bahagarariye abandi bahuriraga kuri ESB KAMONYI mu nama n’ubuyobozi bw’akarere ndetse na Polisi y’Igihugu kuwa 17 Mata 2023, aba basore n’inkumi bongeye kwibutsa gukomeza umuco mwiza w’ubukorerabushake kuko ari bumwe mu buryo bwo kwiyubakira igihugu.

KIREZI Thacien uhagarariye abakorerabushake mu Karera ka Kamonyi, yagaragaje ibikorwa urubyiruko rw’abakorerabushake bakoze harimo kubakira abatishoboye, ubukangurambaga bwo kurwanya inda zitatenganyijwe, kurwanya imirire mibi n’igwingira rw’abana, kurwanya ubuzererezi (school drop out ) , kurwanya ibiyobyabwenge na ruswa n’akarengane.

 Umuyobozi w’abakorerabushake yasoje ashishikariza urubyiruko rwitabiriye inama ko bakwiriye gushishikariza bagenzi babo basiga mu rugo kwitabira ibikorwa by’ubukorerabushake kuko  urubyiruko ari imbaraga z’Igihugu.  

Commissioner of Police John Bosco KABERA umuvugizi wa Polisi y’Igihugu yatanze ikiganiro ku mutekano aho yagaragaje ko Umutekano ni wo utuma buri wese abasha gukora imirimo ye ya buri munsi kandi umutekano ni we utuma igihugu kiba nyabagendwa kuza mu Rwanda ndetse no kubasura u Rwanda. Yongeyeho umutekano usesuye ariwo nkingi y’iterambere n’imibereho myiza y’abaturarwanda ikaba n’ishingano ya buri wese utuye mu gihugu  .

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu yagarutse by’umwihariko ku nshingano bafite zirimo kugira uruhare mu gukumira kwirinda gukora ibyaha, gukora ubukangurambaga ku nsanganyamatsiko zinyuranye za gahunda za Leta, gutanga amakuru no kwitabira gahunda za Leta.

Gusa uyu muyobozi yanagaragaje imbogamizi urubyiruko ruhura nazo, nk’imyumvire ikiri hasi ,ubukene, akarengane na ruswa, imbuga nkoranyambaga zikoreshwa nabi, uburere buke busagwa mu miryango ariko abibutsa ko nabo bagomba kugira uruhare mu gukemura ibibazo bafite izindi nzego zikaza zibunganira.

Umuyobozi w’Akarere Dr.Nahayo Sylvere yashishikarije urubyiruko kwitabira ibikorwa by’ubukorerabushake, kwihangira imirimo kuko hari amahirwe akomeye ku rubyiruko y’ibigo bibatera inkunga mu kuzamura imishinga yabo. Yashimye kandi imbaraga abakorerabushake bashyize mu gukora ibikorwa bitandukanye mu Midugudu aho batuye , kubakira abatishoboye ,kubaka uturima tw’igikoni, ubukangurambaga ku nsanganyamatsiko zitandukanye: kurwanya inda zitatenganyijwe kubangavu,kuva mu mashuri kwa bana, gukemura amakimbirane mu miryango no kunoza isuku.

Mutesire Olive
Internee/UR-Huye Campus