URUBYIRUKO RURAHAMAGARIRWA KUMENYA AMATEKA YARANZE IGIHUGU KANDI BAGAFATA IYA MBERE MU KUBAKA UBUMWE BW’ABANYARWANDA
Kuwa 27 Ukwakira 2024 mu Rwunge rw'Amashuri rwa Ruyanza mu Murenge wa Nyarubaka hatanzwe ibiganiro bijyanye n'ukwezi k'Ubumwe n'Ubudaheranwa ku bufatanye n'Umufatanyabikorwa CARSA. Urubyiruko icyo gihe rwahamagariwe kumenya amateka yaranze igihugu kandi bagafata iya mbere mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda.
-Abitabiriye iyi gahunda bahawe ikiganiro ku Ndangagaciro na Kirazira z'Umuco nyarwanda cyatanzwe n'Umuyobozi w'Umuryango CARSA bwana MBONYINGABO Christophe.

Hanatanzwe ubuhamya ku basoje igihano ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi n'Imiryango yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Intore za Ruyanza zasabwe kwirinda icyo aricyo cyose cyashaka kubacamo ibice kuko ubumwe bwacu arizo mbaraga zacu.
Umukozi Ushinzwe Itorero yagarutse ku kwezi kwahariwe kwimakaza indangagaciro na kirazira z'umuco nyarwanda nk' isoko y'Ubumwe n'Ubudaheranwa by'Abanyarwanda asaba intore za Ruyanza n'abatoza gukomeza kugira uruhare mu gusigasira Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'abanyarwanda.