UMWIHERERO W'INTWAZA MU GUKOMEZA KUBAKA UBUDAHERANWA
Kuwa 30 Kamena 2023, kuri Guest House Ijuru rya Kamonyi habereye umwiherero w'ubudaheranwa wahuje abakecuru b'Intwaza bagera kuri 48 bo mu Karere ka Kamonyi. Umwiherero wabanjirijwe n'igikorwa cyo gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwo mu Kibuza.

-Iki gikorwa cyitabiriwe na Perezida wa Ibuka bwana Benedata Zacharie hamwe na bwana MIZERO Irene akaba umufatanyabikorwa w'Akarere ukuriye umuryango "Mizero Care Organisation" ufatanya n'Akarere ka Kamonyi mu gufasha abakunze kugira ibibazo by'ihungabana riterwa n'ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.
-Mu gusoza Umuyobozi w'Akarere Dr. NAHAYO Sylvere ari kumwe na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere bwana Nyoni Emilien Lambert bitabiriye umwiherero. Aba babyeyi bitabiriye bahawe impano bashimirwa kuba bitabiriye iyi gahunda.