Umuryango SEVOTA ukomeje gukora ubukangurambaga buganisha ku kubaka umuryango utajegajega.
Mu cyumba cy’inama cya ES Saint Bernadette giherereye mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, kuri uyu wa 18 Gicurasi 2021 habereye amahugurwa yari yateguwe n’Umuryango SEVOTA uyu akaba ari umufatanyabikorwa w’Akarere. Ni amahugurwa yari yatumiwemo imiryango y’ababana badahuje amateka igihugu cyacu cyanyuzemo (couples) ndetse n’indi miryango isanzwe ifitanye imikoranire n’uyu muryango SEVOTA, bakaba bari baturutse hirya no hino mu Mirenge. Iyi gahunda yateguwe mu rwego rwo gukomeza akazi Umuryango SEVOTA watangiye kuva washingwa, arizo kubaka amahoro arambye no gufasha umuryango nyarwanda mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge bityo bose bagasenyera umugozi umwe mu kubaka u Rwanda. Abitabiriye ibiganiro bagejejweho ikiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, muri iki kiganiro bibukijwe amavu n’amavuko y’iyi gahunda kuva yatekerezwaho muri 2013. Byasobanuwe ko gahunda ya ndi umuyarwanda by’umwihariko igamije gufasha abanyarwanda kuba igihugu cyiza, igihugu kitarangwamo amacakubiri ayo ari yo yose, igihugu aho abenegihugu basangira bose ibyiza by’igihugu kandi bakumva ko kuba umunyarwanda ari ryo sana rikomeye rigomba kubahuza bakirinda ibidafite umumaro by’amoko twabibwemo n’abakoroni kugira ngo basenye ubunyarwanda mu nyungu zabo bwite. Mu kiganiro kirebana no kurwanya ihohoterwa nacyo bagejejweho, iyi miryango yasabwe kubana kivandimwe, bakirinda ihohoterwa ryo mu ngo, bakarera abana babo mu bumwe bukomeye. Bwana SEKAMANA Oswald ukurikirana ibikorwa by’amafatanyabikorwa mu Karere ari nawe watanze iki kiganiro, yasabye ko ihohoterwa buri wese yakomeza kugira uruhare mu kurikumira kandi birashoboka, kuko amahoro iyo yubakiye ku muryango mwiza biba bitanga icyizere cy’ejo hazaza. Mme MUTETERI Rose umukozi mu muryango SEVOTA akaba ariwe wari wakurikiranye iyi gahunda, ashimira ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi ku mikoranire myiza mu kubaka amahoro arambye no mu kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose. Yongeyeho ko bazakomeza nka SEVOTA gukora ibishoboka byose bagafasha imiryango kubana mu mahoro bityo bakabanoeraho kwiteza imbere bagateza imbere n’igihugu cyabibarutse. Tubibutse ibiganiro nk’ibi bizakomeza, kugira ibyiciro by’abagerwabikorwa bose bakorana n’uyu muryango SEVOTA bigerweho bityo ntihagire n’umwe usigara atagezweho n’izi nyigisho nziza ziganisha kubaka ubunyarwanda, gusenyera umugozi umwe mu kubaka amahoro arambye.