UMURYANGO AVSI WAHUGUYE ABAGERA KURI 35 KU KWITA KU BUZIMA BWO MU MUTWE
Tariki 15 Nyakanga 2025, ku biro bya AVSI mu Karere ka Kamonyi habereye inama yahuje abahagarariye amadini n'amatorero, abahagarariye abakorerabushake bakorana na AVSI bita ku buzima bwo mu mutwe n'abaganga bashinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe bose baturutse mu Mirenge ya Musambira, Gacurabwenge na Ngamba. Inama yayobowe n'umukozi wa AVSI ushinzwe projet Care ( yita ku buzima bwo mu mutwe).
Ibi biganiro nyunguranabitekerezo byari bigamije gusuzuma uburyo bwo gufasha abafite ubuzima kuko buri wese afite abamugana bafite uburwayi bwo mu mutwe. Bibukijwe ko buri rwego rugomba kohereza umurwayi Kwa muganga ku ikubitiro. Amadini akajya yohereza abafite ikimenyetso kwa muganga kuko iyo borohewe bakomeza kwitabwaho mu matorero no mu muryango mugari.
Abahagarariye amadini n'amatorero n'abavuzi ba gakondo basabye ko bahabwa amahugurwa ku buzima bwo mu mutwe kugirango bijye bibafasha gufasha no kuyobora neza ababagana.