Umurenge wa Kayenzi niwo wegukanye ibikombe by’amarushanwa “Umurenge Kagame Cup”2022/2023
Kuri sitade ya Ruyenzi mu Murenge wa Runda, niho habereye ku cyumweru tariki ya 05 Gashyantare 2023 kuva saa saba (13h00) z’amanywa imikino ya nyuma (Finale) mu marushanwa “Umurenge Kagame Cup”.Aya ya ni amarushanwa ngarukamwaka aho Imirenge irushanwa hagamijwe kureba abafite impano bakwiye gukomeza gufashwa gutera imbere, iyi mikino kandi iba igamije gukora ubukangurambaga ku ishyirwamubikorwa rya gahunda za Leta zitandukanye.

Muri aya marushanwa, Ikipe y’abakobwa y’Umurenge wa Kayenzi niyo yatwaye igikombe itsinze Gacurabwenge 1-0.
Mu Bahungu Umurenge wa Kayenzi na none niwo wabashije gutsindira igikombe ukaba watsinze Umurenge wa Gacurabwenge 2-1.

-Aya marushanwa yo gusoza yitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Dr. Nahayo Sylvere, Abayobozi b’Akarere Bungirije, Umuyobozi wa Polisi mu Karere Supt. Jean Bosco Nsabimana, Umuyobozi w’Urwego rw’Inkeragutabara Lt. Colonel Ntambara Jerome, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’abaturage benshi baturutse hirya no hino mu Mirenge.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’Akarere Dr. Nahayo Sylvere yatanze ubutumwa ku bitabiriye yibukije ko siporo ari ingenzi mu buzima bwa muntu kandi ko akarere kazakomeza gukora ibishoboka byose hakubakwa ibikorwaremezo bifatika bishobora kwakira imikino inyuranye mu Mirenge ku buryo abakinnyi bazajya ababasha kugaragaza impano bafite bityo bamenyekane babe bakiteza imbere. Umuyobozi w’Akarere yagize ati” hari abafite ubuhanga mu mikino inyuranye hirya no hino mu Midugudu iwacu, ariko ugasanga biragarukira aho gusa nta muntu umuzi. Uyu ni umwanya mwiza rero wo kumuha amahire kugira ngo agaragaze icyo ashoboye bityo bifashe gukuza ubwo buhanga afite kandi impano ye ibe yanamutunga ikanamutingira umuryango.”

Uretse ubu bu butumwa burebana no kuzamura impano, Umuyobozi w’Akarere yanashishikarije abitabiriye kugira uruhare ku gukumira inda zitateganyijwe, guca ubuzererezi, kwirinda ibiyobyabwenge. Abitabiriye kandi bibukijwe ko isuku ari isoko y’ubuzima basabwa gukomeza kuyigiramo uruhare bityo bagaharanira kuba heza.
Umuyobozi w’Akarere yashimiye kandi Imirenge uburyo bateguye neza kandi bakitabira aya marushanwa, yizeza ko Akarere kzafasha amakipe y’Umurenge wa Kayenzi akazitwara neza mu marushanwa yok u rwego rw’Intara. Yashimangiye ko arebye umukino mwiza berekanye, ngo hari icyizere ko bazatsinda kandi ibyo bizashingira ku myitozo bagomba gukora ndetse n’inama bazagenda bagirwa igihe basuwe.

Hategekimana Schadrack yari yaje gufana ikipe y’umupira w’amaguru aturutse i Kayenzi. Mu mvugo yuje amarangamutima nyuma yo kwegukana ibikombe 2 bigataha mu Murenge wabo yagize ati” amakipi yacu ayobowe n’umwuka w’Imana ni amakipe atanga ikizere kandi ubuhanga bw’abahungu n’abakobwa bacu burigaragaza. Tuzakomeza dushyiremo imbaraga tube inyuma amakipe yacu ku buryo azahagararira Akarere neza mu marushanwa yok u rwego rw’Intara”.
Umuyobozi w’Akarere yashimiye kandi Imirenge uburyo bateguye neza kandi bakitabira aya marushanwa, yizeza ko Akarere kzafasha amakipe y’Umurenge wa Kayenzi akazitwara neza mu marushanwa yok u rwego rw’Intara. Yashimangiye ko arebye umukino mwiza berekanye, ngo hari icyizere ko bazatsinda kandi ibyo bizashingira ku myitozo bagomba gukora ndetse n’inama bazagenda bagirwa igihe basuwe.

Uretse kuba begukanye ibikombe, buri kipe ya mbere yanagenewe sheki y’amafaranga ibihumbi 300 y’u Rwanda (ku bahungu n’abakobwa), naho amakipi yabaye aya kabiri buri kipe yagenewe sheki y’amafaranga ibihumbi 200.
