UMURENGE WA KARAMA WATSINZE UMURENGE WA KIGOMA MU MUKINO WA ½ CY’IRANGIZA

Mu Marushanwa Umurenge Kagame Cup yok u rwego rw’Intara yabaye kuwa gatanu tariki 21/03/2025 ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Ruyenzi, Ikipe y’Umurenge wa Karama ihagarariye Akarere ka Kamonyi yatsinze 1-0 bw’ikipe y’Umurenge wa Kigoma yari ihagarariye Akarere ka Nyanza
Kuri sitade ya Ruyenzi mu Murenge wa Runda niho habereye amarushanwa Umurenge Kagame Cup yo ku rwego rw'Intara y’Amajyepfo  mu mukino wa ½ cy’irangiza. 

Mu bagabo, ikipe y'Umurenge wa Kigoma ihagarariye Nyanza yakinnye 

 n'ikipe y'Umurenge wa Karama y'Akarere ka Kamonyi. Karama yatsinze Kigoma 1-0.
Mu bagore, umukino wahuje Uturere twa Kamonyi na Nyanza ikipe y'Umurenge wa Kigoma yatsinze ikipe y'Umurenge wa Kayenzi ku bitego 2-1.
Umuyobozi w’Ingabo mu Karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yakinnye mu Turere twombi, abakozi bakurikirana imikino mu Turere, abafana baturutse hirya no hino bakurikirana aya marushanwa.