UMURENGE WA KARAMA WATSINZE BYIMANA MU MARUSHANWA UMURENGE KAGAME CUP

Mu marushanwa Umurenge Kagame Cup yo ku rwego rw’Intara yabaye kuri uyu wa 12 Werurwe 2025, Umurenge wa Karama wabashije kwegukana intsinzi mu bagabo, aho watsinze ikipe y’Akarere ka Ruhango yari ihagarariwe n’Umurenge wa Byimana.
Kuri sitade ya Ruyenzi mu Murenge wa Runda niho habereye amarushanwa Umurenge Kagame Cup yo ku rwego rw'Intara y’Amajyepfo. Mu bagabo, ikipe y'Umurenge wa Byimana ihagarariye Ruhango yakinnye
n'ikipe y'Umurenge wa Karama y'Akarere ka Kamonyi.
Mu bagore, umukino wahuje uturere twa Kamonyi na Ruhango ikipe y'Umurenge wa Kayenzi yatsinze ikipe y'Umurenge wa Kabagali habanje kwitabazwa penaliti. . Amarushanwa yatangijwe n'Umuyobozi w'Akarere Dr. NAHAYO Sylvere, gahunda yanitabiirwe na VM Ushinzwe imibereho myiza Mme Uwiringira Marie Josee, abagize inzego z’umutekano, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yakinnye mu Turere twombi.
Mu butumwa bwe umuyobozi w’Akarere asabye urubyiruko by’umwihariko kugira imyitwarire iboneye, kwita ku buzima, kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi, kandi bagakunda imikino bityo bagakuza impano zabo.

