UMURENGE WA GACURABWENGE WAHIZE IYINDI MU MIHIGO Y’AKARERE Y’UMWAKA USHIZE

kuko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Akarere mu nkera y’Imihigo yateranye ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 18 kanama 2025, Umurenge wa Gacurabwenge niwo wabaye indashyikirwa mu ishyirwamubikorwa ry’imihigo y’Akarere y’umwaka turangije. 

Nkuko Umuyobozi w’Akarere Dr. Nahayo Sylvere yabitangaje, ngo iri suzuma rikorwa hagamijwe kumenya uko Akarere gahagaze ndetse no kwisuzuma mu nkingo zose z’ubuzima bugize imihigo. Yasobanuye ko hamwe n’itsinda bafatanyije gukora isuzuma basanze uyu Murenge waritwaye neza mu mihigo yose kandi no muri gahunda zihariye haba kugaruza inguzanyo zatanzwe muri gahunda ya VUP, gushishikariza abaturage kwitabira gahunda ya Byikorere, kwitabira ubwisungane mu kwivuza na gahunda ya Ejo Heza. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge Mme Umugiraneza Marthe, avuga ko ibanga nta rindi ari ugukurikirana umunsi ku wundi iyi mihigo, kugira abakozi bashoboye kandi bazi neza icyo buri wese ashaka bityo ugahora ukurikirana ko nta gikorwa cyasubira inyuma. 

Muri rusange iyi gahunda yaranzwe n'igikorwa cyo kumurika uko Imirenge, Utugari n'Imidugudu byarushanyijwe mu kwesa imihigo y'umwaka ushize, hagaragajwe imihigo y'uyu mwaka, hatanzwe ibihembo ku nzego zabaye indashyikirwa n'ibyemezo by'ishimwe ku bafatanyabikorwa bagize uruhare mu gushyira mu ngiro imihigo y'Akarere. Abayobozi b’Imirenge basinye imihigo y’uyu mwaka wa 2025/2026 imbere y’umuyobozi w’Akarere. 

Igikorwa cyayobowe n'Umuyobozi w'Akarere Dr. NAHAYO Sylvere, hari kandi Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu bwana Niyongira Uzziel, Abayobozi b'inzego z'umutekano ku Karere, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abakozi bakorera ku Karere n’abafatanyabikorwa mu ngeri zitandukanye bari bayobowe na Perezida wa JADF mu Karere bwana SEMUGAZA Tharcisse.