Umuganda rusange usoza ukwezi kwa gicurasi wibanze ku gukumira ibiza.
Abatuye Akarere ka Kamonyi bitabiriye umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi wibanze ahanini ku gucukura no gusibura imirwanyasuri mu rwego rwo kurengera ibidukikije, ahandi umuganda bawuhariye kubakira abatishoboye muri gahunda yo gukemura ibibazo bikibangamiye Imibereho Myiza y'abaturage.

Umuyobozi w'Akarere Dr. NAHAYO Sylvere ari kumwe na VM Ushinzwe Imibereho Myiza Mme UWIRINGIRA Marie Josée, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere bwana ABIYINGOMA Gerard, bifatanyije n'abaturage b'i Kigese mu Mudugudu wa Bikamba mu Murenge wa RUGALIKA mu muganda wo gukumira ibiza bakaba bacukuye imirwanyasuri ku musozi wa Bikamba uteyeho ishyamba rya santarali gaturika ya Masaka.
◾Uyu muganda ku Rugalika kandi wanitabiriwe n'Umuyobozi w'Ingabo mu Karere Lt Colonel Donath RUTAGANIRA, Umuyobozi wa Polisi mu Karere Supt Nsabimana Jean Bosco, Umuyobozi wa NISS mu Karere bwana UWIMANA Jean Bosco n'izindi nzego zinyuranye mu Murenge.
Mu yindi Mirenge, umuganda wibanze naho ku gukumira ibiza, gufata neza ibikorwaremezo by’imihanda, kubakira imiryango y’abatishoboye no gusibura imihanda yari yarangiritse kubera kumara igihe idakorwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. NAHAYO Sylvere mu butumwa bwe yashimiye abaturage muri rusange hirya no hino ku muhate bakomeje gushyira mu kwitabira umuganda, asobanura ko ibyo bakora byunganira ingengo y’imari y’akarere kuko iyi mirimo y’ubwitange ku gihugu cyabo ifite agaciro gakomeye cyane kandi barabishimirwa. Yakomeje asaba buri wese kumva ko nta muntu wundi uzaza kutwubakira igihugu uretse twebwe ubwacu, ashimangira ko akimuhana kaza imvura ihise, bityo ngo uruhare rwacu mu gushyigikira ibyagezweho ni ntagereranywa kugira ngo dukomeze dutere imbere.