UMUFATANYABIKORWA SINDAMBIWE Simon YASHIMIWE UMUSANZUWE MU KWITA KU BATISHOBOYE.
Mu Kagari ka Kigembe Umurenge wa Gacurabwenge mu Mudugudu wa Buhoro, hatashywe amazu 3 yubakiwe imiryango y’abatishoboye batagiraga aho kuba, iyi nkunga ikaba yaratanzwe n’umufatanyabikorwa Simon SINDAMBIWE.
Ayo mazu yashyikirijwe beneyo uko ari 3 ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki 03 Kamena yubakiwe abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri bo 2 bari barubakiwe mbere amazu aza gusaza, naho 1 yari atarubakirwa. Ni amazu yashyizwemo n’ibikoresho by’ibanze bikenerwa mu rugo mu rwego rwo gufasha abayahawe kurushaho kuba heza hajyanye n’icyerekezo.
Aya mazu yubatswe ku bufatanye n’umufatanyabikorwa SINDAMBIWE Simon, igikorwa cyo gutaha aya mazu cyayobowe na Mme UMUGIRANEZA Marthe Umuyobozi w’Umurenge wa Gacurabwenge, hari kandi uhagarariye Umuryango Ibuka mu Karere bwana Uwayezu Gilbert n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.
Umufatanyabikorwa yashimiwe uruhare rwe mu kwita ku mibereho y’abaturage n’terambere ry’igihugu muri rusange.


