UBUYOBOZI BW’INTARA BWASUZUMWE AHO IMIHIGO YA MUTIMAWURUGO IGEZE YESWA
Kuwa 17 Gicurasi 2025, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe 'Imibereho myiza Madame UWIRINGIRA Marie Josee yakiriye itsinda ry'Intara rikuriwe na Mme MUGWANEZA Evanice. Aba bashyitsi bari baje gusuzuma uko akarere ka Kamonyi gahagaze mu gushyira mu bikorwa imihigo ya Mutimawurugo igihembwe cya 4 uyu mwaka w’ingenyo y’imari 2024/2025.
Nyuma yo guhabwa ikaze, Mme MUSABYEMARIYA Marie Goretti umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere yagaragarije abitabiriye incamake y'ibikorwa byakozwe. Isuzuma ryari ryatumiwemo kandi abahagarariye CNF ku Mirenge, nyuma yo kugenzura ibyagezweho mu mpapuro hakurikiyeho gusura ibikorwa mu Midugudu itandukanye.

