UBUYOBOZI BW’INTARA BWAKURIKIRANYE IKIBAZO CY’INGARUKA ZIRI GUTERWA N’IBIZA
Tariki 06 Gicurasi 2025, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara bwana NSHIMIYIMANA Vedaste hamwe n’itsinda ayoboye bagiriye uruzinduko rw’akazi mu Karere ka Kamonyi. Iyi gahunda yari mu rwego rwo kugenzura ikibazo cy’ingaruka ziri guterwa n’ibiza by’imvura nyinshi iri kugwa muri iki gihe, aho basuye ibigo by’amashuri byegereye ahari gukorwa urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ya II mu Murenge wa Kayenzi.
Muri iki gikorwa umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara yari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere Dr. NAHAYO Sylivere, inzego z’umutekano mu Karere, uhagarariye MINEDUC, NESA n'abashinzwe uburezi mu Karere hamwa n'abakozi b'Umurenge mu gikorwa cyo gusura ibigo by'amashuri Gs St Paul kirwa na EP Gisizi byombi biri kugirwaho ingaruka n’ibiza by’imvura bikaba inzitizi mu myigire y’abanyeshuri.
Iyi gahunda yari mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umwanzuro wafashwe mu gucyemura ikibazo cy'abanyeshuri bo mu ishuri ribanza rya Gisizi byagaragaye ribangamiwe n’ibiza biturutse ku iyubakwa ry'urugomero rwa Nyabarongo ya II. Muri iki gihe MINEMA yagaragaje ko hateganyijwe imvura nyinshi bityo abanyeshuri bigaga ku ishuri rya EP Gisizi bakaba bimuriwe ku ishuri rya GS St Pual Kirwa guhera uyu munsi, kandi ubwitabire bwari bushimishije kuko haje 255kuri 297.
Ibyagaragaye birebana n'ubwitabire buke ni abana b’incuke kuko umubare wabo ukiri muto, ariko ubukangurambaga bukaba bwakozwe mu nteko z'abaturage zabaye uyu munsi. Nyuma yaho itsinda ryarebeye hamwe ibibazo bishobora kubangamira imyigire kubanyeshuri bibigo byombi nuko byakemuka hamwe no kureba uburyo ikibazo cya EP Gisizi cya kemuka ku buryo burambye.
