UBUYOBOZI BWIFATANYIJE N’IBIGO BY’AMASHURI KWIZIHIZA UMUNSI NYAFURIKA WO KUGABURIRA ABANA KU ISHURI

Tariki 07 Werurwe 2015 mu bigo by’amashuri hirya no hino mu Karere, uyu munsi habaye igikorwa cyo kwizihiza umunsi nyafurika Ngarukamwaka wo gufatira ifunguro ku ishuri. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Imyaka 10 y’ifunguro: Kwizihiza ibyagezweho Duteganyiriza Ejo Hazaza”.-Ku rwego rw’Akarere ibirori byabereye muri GS Bubazi mu Murenge wa Kayenzi, gahunda yitabiriwe n’umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Mme Uwiringira Marie Josee, Umuyobozi ushinzwe guhuza Polisi n’abaturage Supt. Uwanyirigira Marie Goretti, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge bwana Mwizerwa Rafiki, ubuyobozi bw’ishuri, ababyeyi bahagarariye abandi hamwe n’ubuyobozi bw’iki kigo.
Abitabiriye bibukiranyije inshingano za Leta ndetse n’umubyeyi kugira ngo iyi gahunda ikorwe neza kandi bishimiye uruhare rwo kugaburira abana ku ishuri hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi.