UBUYOBOZI BWAKURIKIRANYE GAHUNDA Y'UBUMWE N'UBUDAHERANWA
ariki 09 Mata 2025, mu bikorwa bijyanye no kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Mirenge habaye igikorwa cy'ubudaheranwa kigamije by'umwihariko kuba hafi abarokotse Jenoside.
Mu Murenge wa Gacurabwenge mu Kagari ka Nkingo iyi gahunda yitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Dr NAHAYO Sylvere, Umuyobozi w'Abinjira n'Abasohoka mu karere, perezida wa IBUKA mu Karere, inzego z'umutekano mu Murenge, abafatanyabikorwa batandukanye.
Aba bayobozi basuye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 3 bafite intege nke batishoboye bo mu mudugudu wa Nyamugari mu Kagari ka Nkingo, babashyikirije ibiribwa n'ibikoresho by'isuku. Hakozwe kandi imirimo y'amaboko irimo guhinga, kubaka urugo n'ibindi bikorwa.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe ushinzwe ubukungu bwana Niyongira Uzzier yitabiriye iyi gahunda mu Murenge wa Runda, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza yari mu Murenge wa Nyamiyaga .
Ibikorwa by'ubudaheranwa byakozwe mu Karere hose bifite agaciro ka 9,500,000 Rwf.

