UBUYOBOZI BWAKIRIYE UMUFATANYABIKORWA USHAKA KUGEZA AMAZI MEZA KU BATURAGE

Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe ubukungu Bwana NIYONGIRA Uzziel kuwa mbere tariki 11 Kanama 2025 yagiranye ibiganiro n'itsinda ry'Abafatanyabikorwa b’umuryango utari uwa Leta witwa “BRIGHT RURAL ORGANIZATION” ukorera muri Kamonyi.


Muri ibi biganiro uyu muryango wari uhagarariwe na bwana NDAHIMANA Noel bakaba bashaka gushyira mu bikorwa umushinga wo kugeza amazi meza ku baturage hatunganywa amasooko y’amazi. Ibi bikorwa bazabikora ku nkunga y'abagize ENGINEERS WITHOUT BORDERS bari bahagarariwe na Mme GREG GUSTAFSON.