UBUYOBOZI BWAKIRIKIRANYE IBIKORWA BYO KUHIRA MU GISHANGA

Itsinda riyobowe n'umuyobozi wa RAB sitasiyo ya Muhanga kuwa 12 Ugushyingo 2025 ari kumwe n'umukozi w'Akarere ushinzwe ubuhinzi n'itsinda ry'aba “Engineers” ba RAB ryasuye ibikorwaremezo byo kuhira  mu gisanga cya Mukunguri kugira ngo hemezwe inyigo yakozwe yo gusana ingomero zangiritse zose zifite agaciro gasaga miliyari y'amanyarwanda.

Nyuma yo kurebera hamwe “status” y'ibikorwaremezo byangiritse hifujwe ko haherwa ku rugomero rwa mbere rugaburira Kamonyi na Ruhango kuku arirwo rugomba guherwaho, kuko izindi birasaba kubaka bundi bushya kandi rukimurwa.

Biteganyijwe ko iki gikorwa cyo kubaka cyazatangira mu kwezi kwa Gicurasi 2026 kuko aribwo imvura iba igabanutse.