UBUYOBOZI BW’AKARERE BWASHIMANGIYE GUKOMEZA UBUFATANYE NA KIRIZIYA GATURIKA
Nkuko n’ubundi ubwo bufatanye busanzweho kuva kera mu ngeri zitandukanye, ubuyobozi bw’Akarere bwashimangiye gukomeza uwo mubano ushingiye ku gufatanyiriza hamwe ibikorwa bityo iterambere, uburezi n’imibereho myiza bigakomeza kugera ku baturage. Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere Dr. Nahayo Sylvere ubwo yitabiraga umuhango wo guha ubupadiri bwana Niyomufasha Chariles uvuka muri paruwasi ya Kabuga Umurenge wa Ngamba.
Uyu muhango wayobowe na Nyiricyubahiro Mgr NTIVUGURUZWA Barthazal Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi ubera muri Paruwase yitiriwe Mutagatifu Tereza w'umwana Yezu ya Kabuga.
Mu rwego rw'ubufatanye busanzweho hagati ya Kiriziya gaturika n'ubuyobozi bwite bwa Leta, uyu muhango witabiriwe rero n'Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Dr. NAHAYO Sylvere ari kumwe na bwana MUNYAKAZI Epimaque Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Ngamba n'abihayimana batandukanye bo muri Diyoseze ya Kabgayi baje kwifatanya n'abanyengamba mu kwakira ibi birori.
