UBUYOBOZI BW’AKARERE BUSHIMANGIRA KO UBUFATANYE N’ITANGAZAMAKURU ARI INGENZI MU ITERAMBERE RY’IGIHUGU.

Tariki ya 29 Nyakanga 2025 hakozwe mu Karere gahunda isanzwe yo guhuza abayobozi n’itangazamakuru bakaganira kuri gahunda za Leta (Kamonyi Media Day). 

Itsinda ry'abanyamakuru bagera kuri 20 bakorera ibitangazamakuru binyuranye, basuye Akarere, bahera ku gusura imishinga mu Mirenge ya Runda, Karama, Kayumbu na Rukoma. 

Umuyobozi w’Akarere Dr. NAHAYO Sylvere yahaye ikaze aba banyamakuru mu gikorwa cyabereye ku muhanda wa kaburembo Ubumwe Road wubatswe n'abaturage bo mu Rugazi ku bufatanye n'Akarere.

Nyuma yo gusura ibikozwe hakurikiyeho ikiganiro n’abanyamakuru (Press Conference) cyabereye ku biro by’Akarere. Cyahuje abagize Komite Nyobozi y’Akarere, abakuri inzego z’umutekano zikorera mu Karere hari kandi n'abayobozi b’inzego zikurikira: JADF, PSF, WASAC na REG mu Karere ka Kamonyi bafatanya gusubiza ibibazo byabajijwe n’abanyamakuru.

Muri iki kiganiro hagarutswe ku mishanga y’iterambere Akarere gafite n’uruhare rw’abaturage mu gukomeza kubisigasira, habajijwe n’ibibazo bifitanye isano no kunoza imiturire, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi n’ubworozi no kubungabunga ibidukikije. Abanyamakuru bashimiwe umusanzu batanga mu iterambere ry’Akarere kandi ubuyobozi bwiyemeje gukomeza umubano mwiza n’itangazamakuru.