UBUYOBOZI BW’AKARERE BURASHIMIRA URUBYIRUKO RURI KWITABIRA ITORERO KUKO ARI UMWANYA WO GUTOZWA IMYITWARIRE IBONEYE
Ubuyobozi bw’Akarere buratangaza ko gahunda yo kwita ku rubyiruko mu gihe cy’ibiruhuko ari ingenzi, kuko ifasha uru rubyiruko kugira imyitwarire myiza, ikinyabupfu kandi bagatozwa n’indangagaciro zibereye umunyarwanda, bityo bagatandukana n’ikintu cyakwangiza ejo habo. Ibi ni ibitangazwa n’umuyobozi w’Akarere muri iki gihe urubyiruko rukomeje kwitabira gahunda y’Intore mu biruhuko kuri site zitandukanye zatoranyijwe.
Ni gahunda ubusanzwe ikorwa ku wa mbere, kuwa gatatu no kuwa gatanu wa buri cyumweru nkuko amabwiriza ya Minisiteri y’urubyiruko aibteganya. Ibiganiro bibera kuri site zitandukanye zo mu Mirenge, aho igamije ku kwita ku rubyiruko muri iki gihe cy’ibiruhuko hagamijwe gufasha urubyiruko kurangwa n’imyitwarire iboneye bakarindwa ibibarangaza.
Kuwa gatatu w’iki cyumweru, Umuyobozi w’Akarere Dr. Nahayo Sylvere yakurikiranye uko iyi gahunda iri gukorwa ndetse initabirwa mu Murenge wa Musambira. Iyi gahunda yibanze ku kiganiro ku mateka y'u Rwanda, urubyiruko rwaganirijwe ku kugira ikinyabupfura n'uburyo bakwirinda ibishuko, bahawe kandi umwanya uhagije wo kwidagadura.
Umuyobozi yanaganirije izi ntore asaba urubyiruko kwitabira iki gikorwa kuko ari ingirakamaro. Yabasabye kwitwara neza kandi bagafasha ababyeyi babo igihe bari mu rugo bakirinda ibibarangaza. Iyi gahunda yanitabiriwe n’ubuyobozi bw’Umurenge hamwe n’inzego z’umutekano.


