UBUYOBOZI BW’AKARERE BURASABA KO IMIRIMO YO GUTUNGANYA IGISHANGA CYA KAYUMBU YIHUTISHWA
Ari kumwe n’itsinda ry’abakozi bo ku Karere ndetse no ku Murenge, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Dr.Nahayo Sylvere ku mugoroba wo kuwa 11 Gicurasi 2025, hamwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’ubuhinzi w'ubuhinzi n'ubworozi bwana Mukiza Justin n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge Mme Nyirandayisabye Christine basuye imirimo yo gukora imiyoboro y'amazi ku gishanga cya Kayumbu mu Murenge wa Musambira. Ni gahunda igamije kubuza amazi kwangiza igishanga ndetse bikazoroshya uburyo bwo kuhira mu gihe cy’impeshyi.
Abagize itsinda nyuma yo gusura aho ibikorwa bigeze no kureba ibikwiye kunozwa, bagiye inama yuko imirimo yakihuta kugira igishanga kibone amazi ahagije kigakoreshwa, hemejwe kandi ko mu cyumweru gitaha hatangira gufungwa amazi no gukora “sous canal” . ubuyobozi bwiyemeje gukomeza gukurikiranira bugufi iki gikorwa kikarangira bidatinze.
