UBUYOBOZI BWAGANIRIYE N’INTUMWA ZA MINISITERI Y'UBUREZI KU BIREBANA NO KWIMURA ISHURI RYA GISIZI

Ubuyobozi bwaganiriye kuwa mbere tariki 21 Nyakanga 2025 n’intumwa za Minisiteri y'uburezi ku birebana no kwimura ishuri ribanza rya Gisizi. Ni inama yari igamije kureba ibikenewe kugira ngo hashakwe aho aba bana bakwimukira kuko iki kigo aho giherereye hakunze kwibasirwa n’ibiza, ibi bikaba byashyira ubuzima bw’abana mu kaga. 

Ni ibiganiro byayobowe n’Umuyobozi w'Akarere Dr. Nahayo Sylvere yakira itsinda ryari riyobowe n’umukozi muri Minisiteri ushinzwe inyubako z’amashuri Mme Umuteteri Oliviah. Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’Akarere Bungirije, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere hamwe n’Umuyobozi w’Imirimo Rusange bwana Ndahimana Longin.  

Mu biganiro bagiranye bafashe imyanzuro iganisha ku gushaka igisubizo kirambye, ubuyobozi bwiyemeze gukomeze gukurikirana ndetse MINENUC nayo hamwe n’abafatanyabikorwa babo, biyemeje gufasha Akarere kakabona aho aba banyeshuri bazimurirwa.

Uretse ibi birebana no kwimuka kw’iki kigo cy’ishuri, mu nama hanaganiriwe ku mikoreshereze y'amafaranga yasigaye mu ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga wa RQBEP (Rwanda Quality Basic Education for human Capital Development Project ) ku ngengo y'umwaka wa 2023/2024.