UBUYOBOZI BWA WASAC BWIYEMEJE GUKOMEZA GUTANGA SERIVISI NZIZA KU BAFATABUGUZI

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi mu gihugu Prof. Omar MUNYANEZA yijeje ubuyobozi bw’Akarere imikoranire ya bugufi mu rwego rwo guharanira imitangire inoze ya serivisi z’amazi ku bafatabuguzi.

Ibi yabitangarije ubuyobozi bw’Akarere ku mugoroba wo kuwa 27 Ugushyingo 2023 ubwo ubuyobozi bw’Akarere bwakiraga itsinda ryaturutse muri WASAC Group, aba bayobozi bari baje kureba uko serivisi z’amazi zihagaze mu Karere ndetse no kungurana ibitekerezo n’ubuyobozi bw’Akarere ku bikwiye kwitabwaho mu rwego rwo gukomeza gukwirakwiza no guteza imbere imitangire ya serivisi ku bafatabuguzi b’amazi.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe ubukungu bwana  NIYONGIRA Uzziel yashimiye WASAC ku bw’imikoranire myiza iranga iki kigo n’ubuyobozi ariko yifuza ko serivisi z’amazi mu karere zanozwa, cyane ko muri iki gihe akarere kamaze kubona ishami ryihariye mu karere, kuko mbere byarushyaga abafatabuguzi gukurikirana no kugaragaza ibibazo byabo bafite mu by’amazi.

ibi biganiro byanitabiriwe na VM ushinzwe imibereho myiza Mme UWIRINGIRA Marie Josee, umuyobozi wa WASAC mu Karere ndetse n’umujyanama wa komite nyobozi y’Akarere ka Kamonyi.