UBUYOBOZI BUKOMEJE GUSHYIRA IMBARAGA MU GUKURIKIRANA IBIKORWAREMEZO BY’IMIHANDA MU KARERE.
Itsinda rigizwe n'abakozi b’Akarere, rwiyemezamirimo ndetse n’itsinda rikurikirana uko umuhanda ukorwa, tariki 28 Mata 2025 ryasuye umuhanda wa Gaperi-Manyana- Kinyaruka-Murara harebwa ibirometero bizakorwa ndetse n’ahagaragajwe mu myanzuro yafatiwe mu inama ya komite y’Akarere ishinzwe gucunga imishinga( DPMC ) kugira ngo hemezwe inyigo y' ibizakorwa ku muhanda.
abagize itsinda basanze hari urutare bahuye narwo mu miterere y'umusozi ukikije uyu muhanda hemezwa ko ibyo birenga bizabarwa hashingiwe ku kazi kazakorwa.
Kuva ku kiraro cya Manyana kugera ku ikorosi, nkuko rwiyemezamirimo yabyemeye mu inama, yatwemereyeko azahakora mu buryo bwa platforme ariko mu ikorosi agashyiramo aka laterite.
