UBUKANGURAMBAGA KU ISUKU N’UMUTEKANO WO MU MUHANDA

Tariki 17 Kanama 2023 hakozwe Ubugenzuzi bw’isuku n’isukura bwakomeje mu Mirenge inyuranye bugizwemo uruhare na command post z’isuku ku Kagari, Umurenge no Ku Karere.

Muri iyi ghaunda Umuyobozi w'Akarere Dr. Nahayo Sylvere ari kumwe na DPC supt. Francis KAREMERA basuye Umurenge wa Musambira Akagari ka Karengera mu bukangurambaga bw'isuku, isukura n'umutekano kuri santeri ya Arrete.

Ubu bukangurambaga ahanini bwibanze ku kwibutsa abaturage ko bafite uruhare rukomeye mu bikorwa by'isuku n'isukura kuko ari isoko y'ubuzima bwiza. Abitabiriye bibukijwe kwirinda umwanda kandi bakabitoza na bagenzi babo.

abatwara ibinyabiziga bibukijwe kugira uruhare mu gukumira impanuka zo mu muhanda, abagenzi nabo basabwe kwirinda umwanda aho bagenda.

Nyuma y’ubukangurambaga, abagize command post y’akarere bagenzuye isuku mu tubari, alimentation, mu ngo ndetse n’inyuma y’amaduka harebwa uko yifashe.
-Iyi gahunda kandi yanakomereje mu zindi santeri z’ubucuruzi nko muri santeri ya Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge yakozwe kuwa 23 Kanama 2023.