“Twitabire Siporo, kuko gukora siporo ni ugusigasira ubuzima buzira umuze”, Dr. Nahayo Sylvere

Nkuko bisanzwe ku cyumweru cya kabiri cya buri kwezi, kuwa 12 Gashyantare 2023 mu kibuga cy’umupira ku ishuri rya Ecose Musambira habereye Siporo rusange  yateguwe n’Ubuyobozi bw’Akarere. Ni siporo yaranzwe n’imyitozo ngororamubiri ndetse abitabiriye babanje gukora mchaka mchaka aribyo kwiruka byoroheje.

Umwe mu bitabiriye iyi myitozo ngororamubiri bwana Ndagijimana Alphonse utuye mu Murenge wa Musambira yavuze ko abatuye I Musambira bamaze gusobanukirwa neza akamaro ko gukora siporo. Yavuze bazakomeza gushishikariza n’abandi kuyitabira ngo kuko uretse kuba umuntu arambura umubiri we, siporo igira n’uruhare mu busabane bw’abantu. Ndagijimana yashimiye ubuyobozi bw’Akarere kuba mwahisemo gukorera siporo mu Murenge wa Musambira ashingamira ngo n’ubundi basanzwe bakora siporo ndetse ngo bafite “club sportif” ikora neza cyane.

Mu butumwa bwatanzwe, Umuyobozi w’Akarere Dr. Nahayo Sylvere yasabye abitabiriye  gukomeza gukunda no gukora siporo kuko ari ingenzi mu buzima. Umuyobozi w’Akarere yasobanuye ko Akarere kamaze kubaka ibikorwaremezo bya Siporo bifatika birimo ibibuga by’umupira mu buryo bwiza hirya no hino mu Mirenge kandi bazakomeza gushakisha ibishoboka byose kugira ngo ibibuga byakira imikino inyuranye bitunganywe mu buryo bwiza.
Umuyobozi w’Akarere yanasabye abitabiriye kwirinda ubuzererezi, uburaya n'ibiyobyabwenge by'umwihariko mu rubyiruko, anibutsa ko buri wesev afite uruhare rwo gutanga uburere bwiza mu muryango bityo igihugu kikarushaho kugira urubyiruko rwuje indangagaciro.

Uretse abaturage, abanyeshuri n’abafatanyabikorwa banyuranye, siporo yo kuri ik cyumweru yanitabiriwe n’Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Mme UWIRINGIRA Marie Josée na bamwe mu bagize inzego z'umutekano. Nyuma ya siporo abitabiriye kandi babishaka bapimwe indwara zitandura ( NCDs) bagirwa inama z'uburyo bagomba kwitwara mu buzima kugira ngo baharanira ubuzima buzira umuze.