“Twaje hano kwigira k’u Rwanda ku buryo bwo gutubura imbuto y’ibigori kuko mu Rwanda hari intambwe mwateye” Amb. Miquidade Amade

Ambasaderi w'Igihugu cya #Mozambique mu Rwanda HE Amade Miquidade n'itsinda bari kumwe, kuwa gatanu tariki 10 Gashyantare 2023, basuye ubuhinzi bw'ibigori mu gishanga cya Bishenyi mu Murenge wa Runda, mu rwego rwo kwigira ku Rwanda uburyo bwo gutubura imbuto y'ibigori hagamijwe kongera umusaruro.

Uru ruzinduko kandi ruri mu rwego rw’Umubano w’u Rwanda na Mozambique, umubano washinze imizi mu ngezi zitandukanye. Ambasaderi Amade Miquidade avuga ko gusura u Rwanda by’umwihariko mu rwego rw’ubuhinzi ari igikorwa gikomeye cyane kandi gifite icyo kivuze mu iterambere ry’igihugu cyabo. Uyu mudiplomate yagize ati” Twaje kwigira k’ u Rwanda ku buryo bwo gutubura imbuto y’ibigori bitabaye ngo mbwa ko igihugu kijya kugura imbuto mu bindi bihugu ahubwo mu gihugu imbere bakabyikorera, kuko nibyo usanga birushaho gufasha igihugu mu guteza imbere ubuhinzi”.


Ambasaderi wa Mozambique yashimangiye ko mu gihugu cyabo ubuhinzi aribwo butunze igice kinini cy’abaturage. Ngo niyo mpamvu bahora bashishikajwe no gukora ibishoboka byose kugira barusheho kuzamura uru rwego rw’ubukungu bw’Igihugu. Yongeyeho ko hari intambwe nabo bateye mu buhinzi ngo ariko baracyakeneye gutera imbere kurushaho bityo imibereho y’abaturage babo irusheho kuba myiza.

Umuyobozi Ushinzwe Imirimo Rusange mu Karere bwana Bushayija Fred, mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere yavuze ko yishimiye ko abahinzi bakorera muri Koperative Ubumwe Bishenye bamaze kugera ahashimishije mu gukongera umusaruro. Niyo mpamvu hari ibihugu bitanguye kuza kwigira kuri iyi koperative ngo ibyo rero biratanga icyizere ku iterambere ry’umuturage by’umwihariko umunyamuryango w’iyi koperative. Yashimiye kandi izi ntumwa za Mozambique ku kuba bahisemo gusura akarere ka Kamonyi yizeza ko abahinzi bo mu Rwanda by’umwihariko abo mu Karere ka Kamonyi biteguye gufatanya n’abo muri Mozambique mu bikorwa bibateza imbere.

-Muri iyi gahunda hari kandi Umuyobozi wa RAB sitation ya Muhanga na Kamonyi bwana Kayumba John, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika, umufatanyabikorwa Rumbuka n’abakozi b’uyu mushinga bakurikirana ubuhinzi muri iki gishanga, ndetse na bamwe mu banyamuryango ba Koperative Ubumwe bugamije Iterambere-Bishenyi.