TUGANIRIRE MU MUDUGUDU IKOMEJE KUBA UMUYOBORO WO KWEGERA ABATURAGE NO GUKEMURA IBIBAZO BAFITE
Gahunda ya " Tuganirire mu Mudugudu" Ikomeje gutanga umusaruro kandi iritabirwa cyane mu Midugudu. Iyi ni gahunda yatangijwe n’Akarere muri Gashyantare uyu mwakaa ikaba imaze gushinga imizi kandi iratanga icyizere mu kurushaho kwegera umuturage, no kumva ibibazo afite kugira ngo bikemurwe.
Muri Mata, mu Tugari no mu Midugudu itandukanye abayobozi bakomeje kwegera abaturage mu matsinda mato aho babasanga mu bikorwa bitandukanye mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Muri rusange ibiganiro mu kwezi gushize byibanze ku gushishikariza abaturage kwitabira ibikorwa birebana no kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abaturage kandi basabwe kwinjira muri Ejo Heza no kwizigamira, gushyira amatungo mu bwishingizi, kwicungira umutekano. Abafite inguzanyo batse muri gahunda ya VUP bibukijwe ko kwishyura neza bituma n’abandi bagurizwa bityo iterambere rikagera kuri bose.
By’umwihariko, mu Mudugudu wa Mubuga Akagari ka Murehe Umurenge wa Rukoma, Umuyobozi w’Umurenge yaganiriye n’abaturage hamwe n’umuyobozi wa company ya KOMIKA kuri gahunda ku kwimura imiryango ituye mu manegeka aho company ikorera ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro. Icyo gihe kandi abaturage bibukijwe kwirinda ubucukuzi bukozwe mu kajagari kuko bushyira ubuzima bwabo.
Nkuko ubuyobozi bubisobanura, iyi ni gahunda yihariye y’Akarere ka Kamonyi igamije kurushaho kujya mu Midugudu, abayobozi bakumva, bakakira ndetse bagakemura ibibazo by’abaturage bitabaye ngombwa ko bihagarika akandi kazi kandi bigakorwa mu gihe gito imirimo abaturage bateguye igakomeza.