RUYENZI: HATANGIRIJWE KU MUGARAGARO AMARUSHANWA UMURENGE KAGAME CUP-2026


Kuri stade ya Ruyenzi mu Murenge wa Runda, tariki 23 Mutarama 2026 niho Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu bwana HABIMANA Dominique yatangirije ku rwego rw'Igihugu Amarushanwa Umurenge Kagame Cup y'uyu mwaka wa 2026. 

Ni amarushanwa ngarukamwaka agamije kwimakaza imiyoborere myiza no gufasha abafite impano mu mikino kuzigaragaza.
Igikorwa cyitabiriwe kandi n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo bwana RWEGO Ngarambe, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mme KAYITESI Alice, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo bwana NSHIMIYIMANA Vedaste, Umuyobozi w’Akarere n’abandi bagize inama y’umutekano itaguye y’Akarere.

Iyi mikino yafunguwe n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje ikipe y’abakobwa y’Umurenge wa Runda na Nyamiyaga, n’undi mukino wahuje ikipe y’abahungu y’Umurenge wa Runda na Rukoma.