RUKOMA: HASHIMIWE IMIDUGUDU N'UTUGARI BITWAYE NEZA MURI MUTUWELI UMWAKA WA 2024
Mu Murenge wa RUKOMA habereye inama y'umutekano yaguye y'Umurenge yayobowe na bwana MANDELA Innocent Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma.
Iyi nama yari yatumiwemo abagize inzego z'umutekano zikorera mu Murenge, umukozi ushinzwe ubuhinzi, umukozi ushinzwe ubuzima isuku n’isukura, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari, abakozi bashinzwe imibereho myiza n’iterambere mu Tugari, abagize urwego DASSO, Abakuru b'imidugudu.
Abitabiriye inama bunguranye ibitekerezo ku ishusho y'umutekano mu Murenge n’ingamba zo gukomeza gukumira ibyaha cyane cyane guca ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko. Umuyobozi w’Umurenge yasabye inzego zose ubufatanye ku gushishikariza abaturagge kwitabira irondo kuko rigira uruhare mu gukumira ibyaha.
Muri iyi nama kandi hagarutswe kuri gahunda za Leta zikeneye ubukangurambaga ndetse gahunda yo kwivana mu bukene (Graduation).
Iyi nama y'umutekano yahujwe no gushimira Utugari n'Imidugudu yitwaye neza mu kwinjiza abaturage mu bwisungane mu kwivuza bw'umwaka ushize.

