RUGALIKA: BASEZERANYE BYEMEWE N’AMATEGEKO MU GIHE BAMAZE IMYAKA 50 BABANA NK'UMUGABO N'UMUGORE
Tariki ya 14 ugushyingo 2025 ubwo hasozwaga mu Kagari ka Masaka Umurenge wa Rugalika icyumweru cy'umuryango ku rwego rw' Intara y’Amajyepfo, muzehe Ndisabiye Innocent n'umugore we Kamanzi Speciose bafashe umwanzuro wo gusezerana byemewe n'amategeko.
Ni umuhango witabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mme Kayitesi Alice, ubuyobozi bw’Akarere buhagarariwe na Visi Meya ushinzwe ubukungu bwana Niyongira Uzziel, Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza Mme Uwiringira Marie Josee, inzego z’umutekano ku rwego rw’Akarere, abafatanyabikorwa n’abandi bayobozi batandukanye.
Mu butumwa yagejeje ku batuye Umurenge wa Rugalika, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mme Kayitesi Alice yibukije ko umuryango mwiza wubakiye ku bwumvikane no kujya inama hagati y'abashakanye. Yabasabye kwirinda amakimbirane ahubwo bakubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

