RUGALIKA: Abatuye Kigese basabye ko gusana ikiraro cyacitse byakwihutishwa bagakomeza imigenderanire

Nyuma y’aho ikiraro gihuza Umurenge wa Runda wambuka ujya hakurya Kigese mu Murenge wa Rugalika cyangijwe n’ibiza by’imvura yaguye mu mpera za Gashyantare 2022, abaturage bo muri ibi bice by’umwihariko mu Kagari ka Kigese barasaba ubuyobozi kubafasha iri teme rigasanwa vuba kuko ribangamiye imibereho yabo.

Karemangingo Venant atuye Kigese mu Murenge wa Rugalika twamusanze mu muganda rusange ubwo yifatanyaga n’abayobozi gusana iri teme. Yagize ati” abaturage twishatsemo ubushobozi dufatanya n’ubuyobozi bwacu, badufashije bagakomeza ibikenewe byose bikaboneka iri teme rikongera rikaba rizima byadufasha kuko ubu biragora abana kugera ku mashuri, biragoranye kandi ku batuye Kigese kugira ngo bagere za Kigali gushaka imibereho kuko umuhanda wangiritse. Badufashe iri teme ryihutishwe rikore vuba.”

Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. Nahayo Sylvere wari witabiriye uyu muganda usoza ukwezi wa Werurwe 2022, yavuze ko bagiye gukora ibishoboka byose urujya n’uruza rukongera rugasubukurwa uyu muhanda ugakora. Yagize ati” niyo mpamvu twazindukiye hano nk’ubuyobozi kugira ngo dufatanye kubaka iki kiraro. Nta kabuza rero nkuko abishize hamwe nta kibananira iri teme riraba ryuzuye mu gihe gito bityo mwogere mugenderane nkuko byari bisanzwe ritaratwarwa n’amazi y’imvura”.
Yakomeje asaba ko buri wese igihe hari ibikorwaremezo begerejwe bagira uruhare mu kubisigasira no kubirinda kuko iyo bidakozwe usanga bidindiza iterambere ry’umuturage. Yakomeje avuga ko ibikenewe byose bisabwa n’akarere ngo iri teme ryubakwe byaratanzwe birimo ibiti n’ibindi, ibi bikaza kunganira ubushobozi bw’abaturage ubwabo bishatsemo.

Muri uyu muganda mu Karere waranzwe no kwita ku bikorwaremezo birimo gukora imihanda, gusana ibiraro n’amateme yangijwe n’ibiza, hamwe mu Midugudu bubakiye imiryango y’abatishoboye mu rwego rwo gukemura ibibazo bikibangamiye abatishoboye, ku rwego rw’Akarere, Umuganda witabiriwe na Hon. Depite Emma RUBAGUMYA FURAHA, ari kumwe na Hon. UWAMBAJE Aime Sandrine, Umuyobozi w’Akarere Dr. NAHAYO Sylvere na VM Ushinzwe imibereho myiza, Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akarere n’inzego z’Umutekano, aba bayobozi bifatanyije n’abaturage mu gukora ikiraro gihuza Umurenge wa RUNDA na RUGALIKA cyatwawe n’ibiza by’imvura.

Nyuma y’umuganda, abaturage bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi kuri gahunda za Leta zikeneye ubukangurambaga, hakiriwe kandi hakemurwa ibibazo by’abaturage.