RUBOROGA: GUVERINERI KAYITESI YIFATANYIJE N’ABATURAGE GUTERA IFUMBIRE YA DAP
Mu gitondo cyo kuwa mbere tariki 10 Ugushyingo 2025 abaturage bo mu Murenge wa Mugina by’umwihariko bakorera muri Koperative COAFKA ikorera mu gishanga cya Kavunja ndetse n'abahinzi bahinga mu Kagari ka Kabugondo, Umudugudu wa Cyeru (Fobas Cyeru), bateye ifumbire yunganiwe 100% yatanzwe na Leta mu rwego rwo kongera umusaruro w'ubuhinzi.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mme KAYITESI Alice hamwe n’itsinda ryaturutse ku Karere riyobwe na Visi Meya Ushinzwe Ubukungu bwana NIYONGIRA Uzziel n'abahagarariye inzego z'umutekano bafatanyije n’abaturage gutera ifumbire mu gihingwa cy’ibigori.
Nyuma yo gutangiza iki gikorwa, abitabiriye bahawe ubutumwa na Guverineri aho yabasabye gukoresha neza ifumbire bahawe, kwita ku mirima barwanya ibyonyi ndetse asaba abaturage kongera umusaruro ku buryo bushoboka kuko ari gahunda Leta yihaye kandi ari na yo mpamvu yabahaye ifumbire kugira ngo uyu muhigo ugerweho. Yasabye abaturage gukoresha ifumbire icyo yagenewe ntibayijyane mu bindi ahubwo bakazishimira umusaruro wagezweho. 
