RIB NA RMB BAKOZE UBUKANGURAMBAGA KU GUKUMIRA IBYAHA BIHUNGABANYA IBIDUKIKIJE
Kuva tariki 06-08 Kanama 2025, Mu Mirenge ya Kayenzi, Ngamba na Rukoma, habereye ubukangurambaga ku gukumira ibyaha bihungabanya ibidukikije n’ibindi byaha by’inzaduka. Ni gahunda yatangirijwe mu Kagari ka Kirwa Umurenge wa Kayenzi isorezwa mu Kagari ka Mwirute mu Murenge wa Rukoma.
Mu Kagari ka ka Kazirabonde Umurenge wa Ngamba niho habereye kuwa kane ubu bukangurambaga ku gukumira ibyaha bihungabanya ibidukikije n'ibindi byaha by'inzaduka. Gahunda yateguwe na RIB hamwe n'ikigo Gishinzwe Mine na Peteroli mu Rwanda-RMB. Igikorwa cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mme Kayitesi Alice ari kumwe n'abakuriye inzego z'umutekano ku Ntara aribo Generali Majoro Gatama Vicent hamwe Umuyobozi w’Ingabo zikorera mu Ntara y’Amajyepfo na ACP Desire Twizere uyobora Polisi mu Ntara.
Hari kandi Umuyobozi w'Akarere Dr. NAHAYO Sylvere n’abagize inama y’umutekano itaguye y’Akarere hamwe na Visi Meya Ushinzwe ubukungu bwana Niyongira Uzziel.
Ubukangurambaga bwakozwe n'abakozi ba RIB aribo: bwana Gasirabo Felicien uhagarariye RIB ku Ntara afatanyije na Mwenedata Philbert umukozi wa RIB.
RMB yari ihagarariwe na Eng. Bagirijabo Jean D'Amour umukozi muri RMB I Kigali. Abitabiriye biasabwe kwirinda ubucukuzi butemewe, abacukuzi b'amabuye y'agaciro basabwe kubikora kinyamwuga.





