PSF N’UBUYOBOZI BW’AKARERE BASHYIZE UMUKONO KU MASEZERANO Y’IMIKORANIRE
Ku biro by’Akarere habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire azamara imyaka 5 hagati y’Ubuyobozi bw’Akarere buhagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere Dr. Nahayo Sylvere na Perezida wa PSF mu Karere bwana Munyankumburwa Jean Marie. Iki gikorwa cyitabiriwe n’intumwa ya PSF ku rwego rw’Igihugu bwana HUNDE Walter akaba n’umuvugizi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda.
Gahunda yo gusinya aya masezerano y’imikoranire yitabiriwe n’abayobozi ba PSF mu Mirenge, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’inzego z’umutekano.
Perezida wa PSF ku rwego rw’Akarere akaba n’umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere bwana Munyankumburwa Jean Marie yashimiye ubufatanye busanzwe buranga Akarere n’Urugaga rw’abikorera yizeza ko muri iyi myaka itanu iri imbere bazakomeza kunoza uwo mubano bityo iterambere ry’abaturage rirusheho kugerwaho. Umuyobozi w’Akarere yavuze ko iyi mikoranire ishingize ku kuzamura urwego rw’imitangire ya serivisi mu bikorera ikarushaho kuba myiza kandi hakabaho ubufatanye mu guharanira iterambere n’imibereho myiza. 

