Polisi y’Igihugu (RNP) irashimirwa uruhare rwayo mu bikorwa by’isuku no gukumira kugwingira kw’abana.
Kuva kuwa 15 Ugushyingo 2022, mu Karere ka Kamonyi turi mu bukangurambaga ku isuku, isukura no kurwanya igwingira ry’abana. Ni igikorwa kiri kugirwamo uruhare ku bufatanye na Polisi y’Igihugu-RNP n’Akarere ka Kamonyi.

Nyuma y’igihe ubu bukangurambaga bukorwa, iyo utereje ijisho muri santeri z’ubucuruzi, mu masoko atandukanye, mu mihanda no nkengero zayo, mu ngo z’abaturage, aho tugenda n’aho dukorera ibidutungiye ubuzima bwacu bwa buri munsi, usanga buri wese amaze gusobanukirwa no gushyira imbere ibikorwa by’isuku n’isukura, hejuru y’ibyo abaturage bamaze gusobanukirwa n’akamaro ko gutegura indyo yuzuye mu miryango yacu. Ibi nubwo ari urugamba bose basangiye kandi rugikomeza, ni umusaruro bakesha ubukangurambaga ku bikorwa by’isuku, isukura no kurwanya igwingira ry’abana, uyu ukaba ari umusanzu wa Polisi y’igihugu, ubuyobizi bw’Ubuyobozi bwite bwa Leta n’abaturage mu guharanira Kamonyi Isukuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. Nahayo Sylvere avuga ko bazakomeza kubakira ku byakozwe muri iyi gahunda kuko bitanga ikizere cy’ejo hazaza ku guharanira isuku n’isuku. Nubwo kwigisha ari uguhoza ariko icyo umuntu uyu munsi yakwishimira ngo nuko abaturage bamaze kumva ko isuku ibareba kandi ko kuba heza ari igikorwa cyiza ku mibereho yabo.
Igitondo cy’isuku, mu ri iyi gahunda cyabaye umuyoboro nyakuri wo kwibutsa abaturage ko ubundi mbere yo kugira ibindi werekezaho umutima n’akandi kazi kose wakora uwo munsi, ugomba guha agaciro isuku ugatunga aho utuye, aho ukorera ndetse ukibuka ko umubiri wawe ugomba guhora ukeye.

Nubwo ubusanzwe Polisi y’Igihugu basanzwe bafatanya mu bikorwa byo kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo, ntibyabujije ko nabo batekereza ko ubu bukangurambaga ari ngombwa, bityo bafatanya n’akarere ka Kamonyi mu gukangurira abaturage mu ngeri zitandukanye kwita ku isuku kiri santeri z’ubucuruzi, gare, no mu mihanda yose. Hakozwe isuzuma ku mitangire ya serivisi muri za restora, boutique, n’ahandi hatangirwa serivisi zinyuranye kandi biragenda bitanga umusaruro ufatika.
Muri iyi gahunda kandi bibanze ku kurimbisha aho abantu batuye, aho bakorera n’aho bagenda habayeho gufatanya n’abaturage gutera indabo no kubagara izatewe mbere, gutera imikindo, gukora pavement no gutera amarangi ku nyubako z’ubucuruzi zasaga nabi n’ibindi byinshi kandi byatanze umusaruro.

Gukurikirana imikuririre y’umwana ariko umubyeyi akita ku mugaburira indyo yuje intungamubiri ni ingenzi. Twitaye cyane ku guha imbaraga igikoni cy’Umudugudu ababyeyi bigishwa gutegura indyo yuzuye, akarima k’igikoni twasanze ari ingenzi cyane mu guhingaho imboga zakwifashishwa bitagoranye mu gutegura ifunguro ryuzuye kandi hirya no hino mu Midugudu barabyumva cyane.

Habayeho gupima abana uburebure n’uburemere bwabo mu rwego rwo gukurikirana imikurire yabo, ababyeyi bashishikarijwe kuzana abana babo bujuje imyaka mu marerero yaba ayo mu ngo bihitiyemo cyangwa ayo mu Midugudu iwabo aho batuye; kuko bituma umwana yitabwaho ndetse bigatuma umubyeyi abona uko akora indi mirimo nta nkomyi.
Hakozwe byinshi kandi bishimwa, kandi byagezweho ku bufatanye n’inzego bakorana umunsi ku wundi muri ubu bukangurambaga bateguye ku bufatanyije na Polisi y’igihugu. Ubuyobozi bw’Akarere burashimira ku ikubitiro Polisi y’Igihugu bateguranye bakaba banakomeje gufanya iki gikorwa. Abagize inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi, Intore ziri ku rugerero rudaciye ingando (Inkomezabigwi10, abajyanama b’Ubuzima n’abandi bafashamyumvire na bo ni abo gushimirwa; kuko batanze umusanzu wabo mu kurimbisha aho dutuye n’aho dukorera, kubaka uturima tw’igikoni, kubakira ubwiherero abatabufite, kubakira ibiraro by’amatungo imiryango yabanaga nayo mu nzu, abo bose ni abo gushimirwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. Nahayo Sylvere akomeza agira ati”turifuza ko ubu bukangurambaga bukorwa kandi bugatanga umusaruro ndetse turabyizeye cyane. Ku bufatanye na Polisi y’Igihugu, ubuyobozi n’abaturage, tuzakomeza guharanira ko Akarere ka Kamonyi kaba Akarere gasukuye kandi bikaba umuco, buri wese agakomeza kwishimira gutura muri Kamonyi, gukorera ibikorwa bye by’ubucuruzi ahantu heza hazira umwanda bityo imitangire ya serivisi ikarushaho kuba myiza”.

Ubuzima buzira umuze nta numwe utifuza kubuharanira ariko, buryo kugira ngo ubuzima tubwubake tuburinde kurwaragurika tuburinde kwibasirwa n’indwara izo ari zo zose, nuko tugomba kugira uruhare mu kububungabunga. Rimwe na rimwe hari igihe gushyira mukaga ubuzima bwacu kubera uburangare cyangwa se ubujiji n’imyumvire ikiri hari kuri gahunda zimwe na zimwe Leta igenda idushishikariza; ariko tugomba kurenga iyo mitekerereze tugatera intambwe mu kwita ku buzima bwacu. Ibikorwa by’isuku n’isukura no gukurikirana imikurire y’abana tukabarinda kugwingira ni kimwe mu by’ingenzi bizadufasha gukomeza gushimangira ko ubuzima tukibukeneye, ko turajwe ishinga no kubona abana bacu bavukira ahatari umwanda, bakarerwa neza, bakagaburirwa indyo yuzuye bityo bagakura neza nkuko tubyifuza, bakigirira akamaro bakakagirira n’igihugu cyabibarutse.

