POLISI IRASABA ABATURAGE GUKOMEZA UBUFATANYE MU GUKUMIRA IBYAHA
Mu nama n’abaturage mu Mudugudu wa Nombe Akagari ka Nyagishubi mu Murenge wa Mugina, Senior Supertendant Fulgence FURAHA Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kamonyi, yibukije abaturage ko bafite uruhare rukomeye mu gucunga umutekano no gukumira ibyaha. Ibi yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, mu nama ahabereye mu minsi ishize ubwicanyi bwahitanye umusore witwa Habinshuti Olivier, w’imyaka 24, yatewe icyuma mu mutima n’abantu bane bazwi, Habinshuti akaba yaraguye mu Mudugudu wa Nombe, Akagari ka Nyagushubi, Umurenge wa Nyarubaka, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki 16 Kanama 2025.
Ashingiye kuri ubu bwicanyi bwabaye, Umuyobozi wa Polisi mu Karere yibukije ko nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kuvutsa mugenzi we ubuzima bityo ko iki cyaha cyakozwe abo kizahama bagomba kubiryozwa nkuko amategeko abiteganya. Yasabye abaturage kurangwa n’ingeso nziza, bakirinda amakimbirane ndetse n’inzangano kuko akenshi arizo nkomoko z’ibi byaha bitwara ubuzima bw’abantu hato na hato.
Ku ruhande rw’Akarere, Umuyobozi w’Akarere Dr. Nahayo Sylvere yasabye abaturage kubana mu mahoro kuko nibyo bizatuma bagera ku iterambere n’ubuzima buzira umuze. Yongeyeho ko ubufatanye mu gukumira ibyaha hibandwa mu gukora irondo kandi mu buryo bunoze aribyo bizafasha gutahura byoroshye abanyabyaha ndetse no gukumira ibyaha bitaraba. 

