Perezida w’Urukiko rw’Ikirenge yifatanyije n’abanyakamonyi kunamira Abatutsi bazize Jenoside.
Ku cyumweru tariki 15 Gicurasi 2022, Nyakubahwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenge Dr. NTEZIRYAYO Faustin yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kamonyi mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni gahunda yabereye ko rwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatse mu Kibuza cya Nkingo mu Murenge wa Gacurabwenge.

Mu butumwa bwe, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yihanganishije imiryango y’ababuze ababo mu gihe cya Jenoside, yizeza abarokotse ko Leta izakomeza kubaba hafi kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kuba bwiza. Dr. Faustin NTEZIRYAYO yasabye abitabiriye iki gikorwa kwirinda no kwamaganira kure ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo bagashyira imbere ubumwe bw’abanyarwanda bwo soko y’imibanire myiza iganisha ku iterambere igihugu cyifuza.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. NAHAYO Sylvere yasobanuye ko kimwe n’ahandi mu gihugu, amateka ya Jenoside mu Karere ka Kamonyi agaragaza ko yakoranywe ubugome ndengakamere; igatwara ubuzima bw’abatutsi benshi bishwe bazira uko baremwe, bishwe bazira ubwoko bwabo.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mme KAYITESI Alice, mu ijambo rye yagarutse ku irangizwa ry’imanza z’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muyobozi yashimangiye ko bazakomeza gukora ibishoboka byose imanza zisigaye zitararangizwa zikarangizwa.
Iyi gahunda yihariye yo ku rwego rw'Akarere ka Kamonyi, abayobozi, inshuti n'abavandimwe bari baje kwifatanya n'abatuye aka Karere kunamira Abatutsi banshyinguye hano mu rwibutso rwa Jenosode yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uretse umushyitsi mukuru yari Nyakubahwa Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Dr. NTEZIRYAYO Faustin, iyi gahunda yari yanitabiriwe na Minisitiri wa Siporo akaba n'imboni y'Akarere muri Guverinema Mme Aurore Mimosa MUNYANGAJU. Hari bamwe mu badepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Umuyobozi w'Akarere Dr NAHAYO Sylvere n'abandi bagize komite nyobozi y'Akarere, Perezida wa Ibuka ku rwego rw'igihugu bwana NKURANGA Egide, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere bwana NYONI Emilien Lambert, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara, Abagize Inama y'umutekano itaguye y'Akarere ka Kamonyi, inzego za Ibuka mu Karere no mu Murenge n'abafatanyabikorwa batandukanye baje kwifatanya n'abanyakamonyi kwibuka.
Uyu munsi kandi hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 2 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abitabiriye bashyize indabo ku mva mu rwego rwo kunamira Abatutsi bashyinguye muri uru rwibutso, habayeho kugezwaho ikiganiro ku mateka ya Jenoside cyatanzwe na Hon.Kamanzi Ernest; hatanzwe ubuhamya ndetse n’ubutumwa bunyuze mu bihangano.