Perezida wa Sena yatashye ku mugaragaro ibyumba by’amashuri 10 byubatse ku bufatanye na MINADEF
Perezida wa Sena y’ Rwanda Dr. KALINDA Francois Xavier tariki ya 04 Nyakanga 2026 yifatanyije n'abatuye Akarere ka Kamonyi mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora byabereye mu Murenge wa Rugalika Akagari ka Kigese.
Iyi gahunda yabimburiwe no gutaha ku mugaragaro ibyumba by'amashuri byubatswe na Ministeri y’Ingabo z’u Rwanda hagamijwe kugabanya ubucucike mu mashuri. Ni amashuri yubatswe hagamijwe guca ubucucike mu mashuri yo muri kariya gace, bikaba byaragezweho muri gahunda y’ibikorwa by’inzego z’umutekano mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Ibirori byabereye ku kibuga cya Mibirizi i Kigese mu Murenge wa Rugalika byaranzwe no kumurika ibyagezweho n'abatuye Akarere ka Kamonyi mu rugendo rw'imyaka 32 tumaze twibohoye, hakozwe kandi akarasisi mu rwego rwo kwishimira ibyiza dukesha urugamba rwo kwibohora.
Mu butumwa bwe Dr. Kalinda Francois Xavier yabwiye abaturage ko ibi byumba byatashywe ari umusaruro w’imiyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, kandi ko ibikorwa byagezweho mu rugendo rwo kwibohora ari byinshi mu ngeri zitandukanye. Yasabye buri wese gukomeza gusigasira ibyagezweho, bityo tugakozeme gusenyera umugozi umwe mu kwiyubakira igihugu.
Ku Rugalika, ibirori byo kwibohora byitabiriwe kandi na Minisitiri w’Ingabo Hon. Juvenal MARIZAMUNDA, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Madame Kayisire Marie Solange, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mme Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Akarere Dr. NAHAYO Sylvere hamwe n’abagize komite nyobozi y’Akarere, inzego z’umutekano, abafatanyabikorwa b’Akarere n’abandi bashyitsi baje kwifatanya n’abatuye Umurenge wa Rugalika muri ibi birori byo Kwibohora.




