NYARUBUYE: HATASHYWE IVURIRO RY’IBANZE RYA NYARUBUYE
Mu Kagari ka Nyarubuye Umurenge wa Rugalika kuwa mbere tariki 18 Ugushyingo 2024 habaye umuhango wo gutaha ku mugaragaro Ivuriro ry’ibanze (Health Post) ryubatswe ku bufatanye n’Umuryango “Save the Children” hamwe n’abafatanyabikorwa bawo. Uyu muryango wari uhagarariwe n’Umuyobozi wa Save the Chidren mu Rwanda no mu Burundi.
Iki gikorwa cyayobowe na Mme Uwiringira Marie Josee Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, hari kandi Umuyobozi wa Polisi mu Karere Supt. Furaha Fulgence, Umuyobozi w’Urwego rw’Inkeragutabara mu Karere Lt. Colonel Eliphaz Mugisha, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere, bwana Ntabana Gaston hamwe n’abandi bafatanyabikorwa b’uyu mushinga wo kubaka iri vuriro.
