NYARUBAKA: HATASHYWE KU MUGARAGARO “MATERNITE” YA NYAGIHAMBA

Mu rwego rwo gufasha ababyeyi kubona serivisi yo kubyara hafi yabo kandi ahantu hagutse, ku Kigo Nderabuzima cya Nyagihamba mu Murenge wa Nyarubaka habereye umuhango wo kwakira ( inzu y'ababyeyi) maternity yubatswe ku bufatanye na FH Rwanda.
Uyu muhango witabiriwe n'Umuyobozi w’Akarere Dr. Nahayo Sylvere, hari kandi umuyobozi wa FH Rwanda, intumwa ya Musenyeri wa Diosezi ya Kabgayi, inzego z'umutekano, abihayimana n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.
-Ababyeyi bavuze mu izina rya bagenzi babo, bagaragaje ko iyi nyubako yaje ari igisubizo kuri bo kuko byabagoraga kugera ku kigo nderabuzima aho bagomba guhabwa serivisi zo kubyara, kuko i Nyagihamba bari bafite ahantu hato ho gufashiriza ababyeyi bageze igihe cyo kwibaruka.