Nyarubaka: Hakozwe umuganda wo kurwanya isuri mu rwego rwo kurengera ibidukikije

Mu Mudugudu wa Ruseke Akagari ka Kambyeyi mu Murenge wa Nyarubaka niho habereye ku rwego rw'Akarere umuganda rusange usoza ukwezi k'Ugushyingo 2022.  Hibanzwe ku gucukura no gusibura imirwanyasuri mu ishyamba rya Leta rifite ubuso bwa 12ha; ndetse hari guterwa ibiti mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kongera amashyamba.



Umuganda witabiriwe na Hon Rubagumya Furaha Emma ari kumwe na mugenzi we Hon. Ndoriyobijya Emmanuel., hari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo bwana Busabizwa Parfait , Umuyobozi w'Akarere Dr. NAHAYO Sylvere, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere bwana Nyoni Emilien Lambert n"abandi bajyanama bagenzi be hari kandi n'abagize inzego z'umutekano.

Umuyobozi w’Akarere Dr. Nahayo Sylvere yashimiye abaturage kuba bitabiriye ku bwinshi uyu muganda bisobanura ubushake bwabo ku gukorera no kubaka igihugu cyabo bityo bagaharanira iterambere n’imibereho myiza y’imiryango yabo n’igihugu muri rusange. Yakomeje asaba abaturage kuzakomeza kugira uruhare mu bikorwa byo kwiyubakira igihugu kuko nibo mbaraga zo kugira ngo iterambere twifuza rigerweho.

Hon. Depite Emma Rubagumya nawe wari witabiriye uyu muganda yagarutse ku ngendo abadepite bamazemo iminsi mu Karere. Yavuze ko ikigamijwe ari ukugenzura ibikorwa bya Guvernema hibandwa ku kureba ishyirwamubikorwa rya gahunda za Leta n’uruhare rw’iyi mishinga mu iterambere ry’umuturage. Yongeyeho ko muri izi ngendo kandi bakora ibishoboka byose bakaganira n’abaturage ku bibazo bafite byaba ibirebana n’imanza zabo bwite cyangwa se ibibazo bijyanye n’inyungu rusange bityo bigakorerwa ubuvugizi.

Nyuma yo kugira inama n’abaturage nyuma y’Umuganda, Hon. Rubagumya n’itsinda ayoboye bakomeje ku gusura imishinga imwe n’imwe mu Murenge wa Nyarubaka ndetse habayaho kuganira n’abaturage ku bikorwa bimwe na bimwe n’uburyo bigerwaho by’umwihariko gahunda z’imibereho myiza y’umuturage.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara bwana BUSABIZWA Parfait, yasabye abaturage kuzafata neza ibiti bateye bakabibungabunga kuko nibwo buryo bwiza bwo kurengera ibidukikije. Yakomeje asaba ko n’ahandi hatacukuwe imirwanyasuri naho bahagera igacibwa kuko ari ingenzi cyane mu gusigasira ubutaka ngo budatwarwa n’isuri kandi aribwo dukesha ubukungu bwinshi. Yashimiye abaturage uburyo bitabira gahunda za Leta abasaba gukomeza gusenyera umugozi umwe mu kubaka igihugu cyabibarutse.