NTIYAMIRA FELIX YATOREWE KUYOBORA PSF MU KARERE KA KAMONYI

Ku  wa Mbere tariki 09 Werurwe 2026, inteko Itora y’abagize inteko itora y’Urugaga rw’Abikorere mu Karere ka Kamonyi bazindukiye mu gikorwa cy’amatora ya Komite Nyobozi n’Akanama Nkemurampaka ku rwego rw’Akarere. yifatanyije nabo muri iki gikorwa. Ku mwanya wa Perezida wa PSF ku rwego rw’Akarere hatowe bwana Ntiyamira Felix. Amatora yayobowe n’abakorerabushake ba komisiyo y’Igihugu y’Amatora, akaba yakurikiranwe ku rwego rw’Akarere na Visi Meya Ushinzwe Ubukungu bwana Niyongira Uzziel.


Iyi Komite nyobozi nshya y’Urugaga rw’Abikorera/PSF mu Karere ka kamonyi, yatowe ku wa 09 Werurwe 2026. Igizwe na; Ntiyamira Felix (perezida), Niyonsenga Michel (Visi Perezida wa 1), Mukarusine Appolinarie(Visi Perezida wa 2). Irimo kandi abantu 7 batorewe kujya mu kanama nkemurampaka kayobowe na Diane Mukakalisa.