NTEKO: HIZIHIRIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA WAHARIWE KUZIRIKANA AKAMARO K’UBWIHERERO
Mu Kagari ka Nteko mu Murenge wa Mugina tariki 19 Ugushyingo 2025 habereye igikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana akamaro k'ubwiherero kandi bwujuje ibisabwa mu mibereho ya muntu ya buri munsi. Ni gahunda yateguwe ku bufatanye n'imiryango ARDE KUBAHO uterwa Inkunga na Minisiteri y’Ubudage ifite mu nshingano imishinga y’iterambere mpuzamahanga.

Ambasaderi w'Ubudage mu Rwanda Madame UTA DETTMANN yitabiriye iyi gahunda, yaranzwe no kumurikira abaturage bimwe mu bikorwa bibafasha kugira isuku birimo: umuyoboro w'amazi Kona-Nyagisozi, ubwiherero bwubatswe ku mashuri, amavomero rusange, ibigega by’amazi, imisarani ya ECOSAN hamwe n’icyumba cy’umukobwa kuri GS Kabasare hamwe n’ibigega bifata amazi byatanzwe ku bigo by'amashuri.
Muri uyu muhango, ARDE KUBAHO yari ihagarariwe na perezida wayo mu Rwanda bwana MURENZI Paul, ibikorwa byagezweho ku nkunga ya BMZ binyuze mu muryango SIGN OF HOPE yari ihagarariwe na Madamu ALMA.

