Njyanama y’Akarere yemeje ingengo y’imari ivuguruye ingana na Miliyari zirenga 27
Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi yateranye tariki 10 Werurwe 2023 iyobowe na Perezida w’Inama Njyanama bwana NYONI Emilien Lambert niyo yemeje iyo ngengo y’imari ikaba yariyongereyeho zirenga miliyari 3 (3,857,438,600 ). Iyi ngengo y’imari niyo izakorerwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023 mu mishanga inyuranye y’Akarere. Mbere yo kuvugururwa ingengo y’imari yari iteganyijwe yari 23,658,279,646.

Muri iyi nama kandi abitabiriye bagejejweho raporo y’amakomisiyo ahoraho agize Inama Njyanama, raporo y’ibikorwa by’akarere igihembwe cya kabiri,abajyanama kandi bemeje gahunda y’amasoko ivuguruye ateganyijwe gutangwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari. Hemejwe kandi amabwiriza ajyanye n’imikorere y’amagare (abanyozi), gusuzuma inyandiko z’abandikiye Inama Njyanama y’Akarere, basuzumye kandi bemeza ubutaka butagomba gusora mu karere kubera ko aho hantu hataragezwa ibikorwaremezo, hemejwe kandi ibiciro birebana n’imikoreshereze y’ikibuga cya Ruyenzi.